Guy Rurangayire yatangije Academy izatoza abana mu mikino itatu (AMAFOTO)

Abana basaga 90 bamaze kwiyandikisha muri iyi Academy
Guy Rurangayire wahoze ashinzwe Siporo muri Minisiteri ya Siporo yatangije academy izigisha abakiri bato mu mupira w’amaguru, Basketball na Karate.

Kuri uyu wa Gatandatu muri Cercle Sportif de Kigali hatangijwe ishuri (academy) ryigisha abakiri bato mu mikino itatu irimo umupira w’amaguru (Football), Basketball ndetse na Karate, ishuri ryashinzwe na Rurangayire Guy.

Ni ishuri ryatangiranye n’abana basaga 90 bari bamaze kwiyandikisha kugera ku wa Gatanu, bakaba bari mu byiciro bitandukanye kuva ku myaka ine kugera ku myaka 17, aho bazajya bigishwa buri munsi nyuma y’amasomo mu minsi y’akazi, ndetse no ku wa Gatandatu ni ku Cyumweru bakazajya bitoza mbere ya Saa Sita.

Bamwe mu bana batozwa Karate muri SGI-Sports Academy
Bamwe mu bana batozwa Karate muri SGI-Sports Academy

Umuyobozi w’iyi Academy Guy Rurangayire yatangaje ko intego nyamukuru ari ukuzamura impano z’abana, ariko hagakorwa n’ibindi bikorwa byo gutanga amahugurwa n’anadi masomo afite aho ahuriye na Siporo.

“SGI ni uburyo twatekereje, turitegura kuzamura impano z’abana, ntabwo tuzaba dukora ibyo kuzamura impano gusa, mu minsi iri imbere izajya ikora n’ibindi birimo amahugurwa y’abatoza, uburezi, kwiga gushaka amasoko muri Siporo, gutegura ibirori ndetse n’ibindi”

Guy Rurangayire watangije SGI-Sports Academy
Guy Rurangayire watangije SGI-Sports Academy