Uwahoze ashinzwe siporo muri Minisiteri ya Siporo, Rurangayire Guy Didier, yatangije Ishuri ry’imikino ku bakiri bato “Sport Genix International (SGI) Academy” rizajya ryigisha umupira w’amaguru, Karate, Basketball ndetse n’indi mikino ishobora kuzongerwamo mu minsi iri imbere.
Igikorwa cyo gutangiza ku mugaragaro SGI Academy cyabaye ku wa Gatandatu muri Cercle Sportif de Kigali mu Rugunga, kikaba cyaritabiriwe n’abafana batandukanye bazajya bigira gukina muri iyi Académie, bari baherekejwe n’ababyeyi babo.
Abana batari bake bari bitabiriye iki gikorwa babanje gukoreshwa imyitozo mu gihe kigera ku masaha abiri ku bibuga bibiri bya Karate, icya Basketball n’icy’umupira w’amaguru.
Umuyobozi wa SGI Academy, Rurangayire Guy Didier yavuze ko nubwo batangiranye imikino itatu gusa, bateganya kuzongeramo n’indi mu minsi iri imbere.
Ati “Turitegura kuzamura impano z’abana. Twatangiriye mu mikino itatu; Basketball, Football na Karate twari dusanganywe hano muri Cercle ndetse n’indi mikino dushobora kuzongeramo mu minsi iri imbere. Muri iki gihe ni itatu.”
Yakomeje avuga ko ibikorwa bya SGI Academy bitazibanda gusa ku kuzamura impano z’abakiri bato, ahubwo hari n’ibindi bazajya bakora birimo kongerera ubumenyi abatoza.
Ati “Ntabwo SGI izaba ikora gusa ibijyanye no kuzamura impano, dufite n’ibindi bikorwa birimo kwigisha, guhura abatoza, abayobozi ba siporo mu buryo butandukanye n’ibindi. Twatangije igikorwa cya mbere, dufite abatoza bafite inararibonye, abakinnyi tuzajya tubazamura bagere ku rwego rw’igihugu no ku ruhando mpuzamahanga ariko barabonye iby’ibanze babikuye hano.”
Agaruka ku bwitabire bw’abana batangiranye n’iyi Académie, Rurangayire yavuze ko yatunguwe n’ubwinshi bwabo, ashimira ababyeyi babagiriye icyizere.
Ati “Natunguwe cyane [n’ubwitabire], ndashimira ababyeyi ku cyizere batugiriye na CSK yaduhaye aho dukorera. Abatoza bagiye gushyira abana mu byiciro no kunoza uburyo bazajya bitoza. Porogaramu yacu irafunguye ariko mu mpera z’uku kwezi tuzarekeraho kwakira abana.”
“Ibintu byacu bizaba biri ku murongo, muzajya mudukurikira ku mbuga zacu zitandukanye mubone uko umwana yazamutse, amasezerano twagiranye n’abantu batandukanye n’ibindi.”
Twagirumukiza Salvier Fils ni umwe mu bana bari gutorezwa Karate muri SGI Academy. Yabwiye IGIHE ko ubwo yarekaga gukina uyu mukino amanota ye mu ishuri yagabanutse, ariko kuva aho yongeye kuwusubiriramo asigaye yitwara neza.